Umwami arabaza ati “Ni nde uri mu rugo?” Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw’imbere ibwami, azanywe no kuvugana n’umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.
Esiteri 6:4
Imirongo ikikije uyu
6:3 Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?” Abagaragu b’umwami b’abahereza baramusubiza bati “Nta cyo yahawe.”
6:4 Umwami arabaza ati “Ni nde uri mu rugo?” Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw’imbere ibwami, azanywe no kuvugana n’umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.
6:5 Abagaragu b’umwami baramusubiza bati “Hamani ni we uri mu rugo.” Umwami ati “Naze.”