Hanyuma umwami agaruka ava mu murima w’ibwami, yinjira mu nzu y’inkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati “Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora?” Ijambo rigihinguka mu kanwa k’umwami, Hamani bamupfuka mu maso.
Esiteri 7:8
Imirongo ikikije uyu
7:7 Muri ako kanya umwami ahagurukana uburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murima w’ibwami. Hamani na we ahagurutswa no gusaba Umwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye ko umwami amaramaje kumugirira nabi.
7:8 Hanyuma umwami agaruka ava mu murima w’ibwami, yinjira mu nzu y’inkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati “Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora?” Ijambo rigihinguka mu kanwa k’umwami, Hamani bamupfuka mu maso.
7:9 Maze Haribona, umwe mu nkone zakoreraga umwami aravuga ati “Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, Hamani yiteguriye kumanikaho Moridekayi kandi ari we wavuze ibyagiriye umwami neza.” Umwami arategeka ati “Abe ari cyo mumumanikaho.”