Esiteri 8:13

Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo.

Imirongo ikikije uyu

8:12 kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by’Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.

8:13 Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo.

8:14 Nuko intumwa zihetswe n’amafarashi y’imbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa n’itegeko ry’umwami, itegeko ryamamara mu murwa w’i Shushani.

Ubuhinduzi n’inkomoko