ijambo ry’Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy’Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwamujeho.
Ezekiyeli 1:3
Imirongo ikikije uyu
1:2 Ku munsi wa gatanu w’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,
1:3 ijambo ry’Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy’Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwamujeho.
1:4 Maze ngiye kubona mbona umuyaga w’ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n’umucyo w’itangaza, kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukūbye.