Kandi byari bifite amaboko y’umuntu munsi y’amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n’amababa yabyo,
Ezekiyeli 1:8
Imirongo ikikije uyu
1:7 Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw’ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw’inyana, kandi byarabagiranaga nk’umuringa ukūbye.
1:8 Kandi byari bifite amaboko y’umuntu munsi y’amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n’amababa yabyo,
1:9 amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n’irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendaga umujya umwe.