Ezekiyeli 13:4

Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zo mu kidaturwa.

Imirongo ikikije uyu

13:3 ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’

13:4 Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zo mu kidaturwa.

13:5 Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw’inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo mubone uko muhagarara mu ntambara ku munsi w’Uwiteka.

Ubuhinduzi n’inkomoko