Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
14:1 Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.
14:2 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
14:3 “Mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?