Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n’inzara, n’inyamaswa z’inkazi n’icyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo?
Ezekiyeli 14:21
Imirongo ikikije uyu
14:20 naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga.
14:21 Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n’inzara, n’inyamaswa z’inkazi n’icyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo?
14:22 Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n’abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n’imirimo yabo, mushire agahinda k’ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.