Ezekiyeli 16:13

Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n’ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n’amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby’ifu y’ingezi n’ubuki n’amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk’umwamikazi.

Imirongo ikikije uyu

16:12 Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n’impeta zo ku matwi, n’ikamba ryiza ku mutwe wawe.

16:13 Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n’ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n’amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby’ifu y’ingezi n’ubuki n’amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk’umwamikazi.

16:14 Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ubuhinduzi n’inkomoko