kandi wajyanye imyambaro yawe y’amabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n’imibavu yanjye.
Ezekiyeli 16:18
Imirongo ikikije uyu
16:17 Kandi wajyanye impeta zawe nziza z’izahabu yanjye n’ifeza yanjye, ibyo naguhaye, ubyiremeramo ibishushanyo by’abagabo ngo usambane na bo,
16:18 kandi wajyanye imyambaro yawe y’amabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n’imibavu yanjye.
16:19 Ndetse n’ibyokurya byanjye naguhaye, iby’ifu y’ingezi n’amavuta ya elayo n’ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.