Ezekiyeli 16:38

Kandi nzagucira urubanza ruhwanye n’urw’abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.

Imirongo ikikije uyu

16:37 dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n’abo wakundaga bose n’abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturuke impande zose, maze ntwikururire ibiteye isoni byawe kugira ngo babirebe byose.

16:38 Kandi nzagucira urubanza ruhwanye n’urw’abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.

16:39 Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y’aharengeye basenye n’ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuze n’ibintu byawe byiza by’umurimbo, maze bagusige bagutamuruye kandi wambaye ubusa.

Ubuhinduzi n’inkomoko