Ezekiyeli 16:50

Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.

Imirongo ikikije uyu

16:49 Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw’abakene n’indushyi.

16:50 Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.

16:51 “‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n’igice cy’ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bituma ukuza bene nyoko ho urubanza.

Ubuhinduzi n’inkomoko