Ezekiyeli 17:5

Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi y’amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk’umukinga.

Imirongo ikikije uyu

17:4 kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy’ubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu w’abagenza.

17:5 Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi y’amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk’umukinga.

17:6 Maze iramera iba umuzabibu mugufi ugaba amashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko iba umuzabibu, umeraho amashami kandi ushibukaho amahage.

Ubuhinduzi n’inkomoko