Watewe mu butaka bwiza hafi y’amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n’umuzabibu mwiza.’
Ezekiyeli 17:8
Imirongo ikikije uyu
17:7 “‘Hari n’ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n’amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y’aho watewe kugira ngo kiwuvomerere.
17:8 Watewe mu butaka bwiza hafi y’amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n’umuzabibu mwiza.’
17:9 “Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana n’imizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi.