Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?
Ezekiyeli 18:23
Imirongo ikikije uyu
18:22 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n’uko yabaye umukiranutsi.
18:23 Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?
18:24 “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n’icyaha cye yakoze ni byo azazira.