kuko banze amateka yanjye ntibagendere mu mategeko yanjye, n’amasabato yanjye bakayazirura, ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.
Ezekiyeli 20:16
Imirongo ikikije uyu
20:15 Kandi nabarahiriye mu butayu, yuko ntazabageza mu gihugu nabahaye cy’amata n’ubuki, ari cyo gishimwa n’ibindi bihugu byose, yuko ari cyo ngenzi,
20:16 kuko banze amateka yanjye ntibagendere mu mategeko yanjye, n’amasabato yanjye bakayazirura, ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.
20:17 “ ‘Ariko ijisho ryanjye ryarabagiriye sinabarimbura, kandi sinabatsembaho rwose, igihe bari mu butayu.