Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvuga muti “Tuzamera nk’abanyamahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.”
Ezekiyeli 20:32
Imirongo ikikije uyu
20:31 Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha n’abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na n’ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
20:32 Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvuga muti “Tuzamera nk’abanyamahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.”
20:33 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye ko ngiye kubabera umwami mbategekesheje amaboko akomeye kandi arambuye, n’uburakari busesuye.