Nzabakira nk’ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y’abanyamahanga ko ndi Uwera.
Ezekiyeli 20:41
Imirongo ikikije uyu
20:40 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musozi wanjye wera, ku musozi w’impinga ya Isirayeli, ni ho ab’inzu ya Isirayeli bose n’abari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, n’umuganura w’amaturo yanyu hamwe n’ibintu byanyu byera byose.
20:41 Nzabakira nk’ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y’abanyamahanga ko ndi Uwera.
20:42 Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza.