“Nuko Ohola yari amaze kuba uwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri b’abaturanyi be.
Ezekiyeli 23:5
Imirongo ikikije uyu
23:4 Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n’abakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu.
23:5 “Nuko Ohola yari amaze kuba uwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri b’abaturanyi be.
23:6 Bari bambaye imyambaro y’imikara ya kabayonga, abategeka n’abatware, bose ari abasore b’igikundiro bafite amafarashi bagenderaho.