Namwe muzagenza nk’uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by’abapfushije.
Ezekiyeli 24:22
Imirongo ikikije uyu
24:21 ‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize bazagushwa n’inkota.
24:22 Namwe muzagenza nk’uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by’abapfushije.
24:23 Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n’inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n’ibibi byanyu, umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we.