Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n’inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,
Ezekiyeli 25:3
Imirongo ikikije uyu
25:2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.
25:3 Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n’inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,
25:4 ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab’iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n’amata.