Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono by’amafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekana ubugabo bwawe zizagwa hasi.
Ezekiyeli 26:11
Imirongo ikikije uyu
26:10 Amafarashi ye azabyutsa umukungugu uguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa n’ikiriri cy’abagendera ku mafarashi n’icy’inziga n’icy’amagare y’intambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nk’uko abantu biroha mu mudugudu wacitsemo icyuho.
26:11 Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono by’amafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekana ubugabo bwawe zizagwa hasi.
26:12 Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure n’iby’ubucuruzi bwawe, kandi bazubika inkike zawe barimbure n’amanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe n’ibiti byawe n’umukungugu wawe bazabiroha mu nyanja.