“ ‘Ab’i Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw’amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n’icyuma n’ibati n’isasu bakabigurana ibyawe.
Ezekiyeli 27:12
Imirongo ikikije uyu
27:11 Abantu bo muri Aruvadi bahoranye n’ingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi n’Abagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohoza ubwiza bwawe.
27:12 “ ‘Ab’i Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw’amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n’icyuma n’ibati n’isasu bakabigurana ibyawe.
27:13 Ab’i Yavani n’ab’i Tubali n’ab’i Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, n’ibikoreshwa by’imiringa bakabigurana iby’ubugenza byawe.