Yuda n’abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby’ubugenza byawe bajyaga babigurana ingano z’i Miniti, n’udutsima turyoshye n’ubuki n’amavuta ya elayo n’umuti womora.
Ezekiyeli 27:17
Imirongo ikikije uyu
27:16 Ab’i Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe by’ubukorikori ari byinshi, iby’ubugenza byawe babiguranaga na nofekina n’imyenda y’imihengeri n’imirimo y’ibika, n’imyenda y’ibitare myiza na fezaruka n’amabuye ya marijani.
27:17 Yuda n’abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby’ubugenza byawe bajyaga babigurana ingano z’i Miniti, n’udutsima turyoshye n’ubuki n’amavuta ya elayo n’umuti womora.
27:18 Ab’i Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw’amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino y’i Heluboni n’ubwoya bw’intama bwera.