Ezekiyeli 28:13

Wahoze muri Edeni ya ngobyi y’Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry’igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n’izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n’imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.

Imirongo ikikije uyu

28:12 “Mwana w’umuntu, curira umwami w’i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n’ubwiza buhebuje.

28:13 Wahoze muri Edeni ya ngobyi y’Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry’igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n’izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n’imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.

28:14 Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana, wagendagenderaga hagati y’amabuye yaka umuriro.

Ubuhinduzi n’inkomoko