Hazaba inyuma y’ibindi bihugu by’abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y’ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi.
Ezekiyeli 29:15
Imirongo ikikije uyu
29:14 kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy’i Patirosi, mu gihugu cya kavukire yabo, maze bahagirire ubwami busuzuguritse.
29:15 Hazaba inyuma y’ibindi bihugu by’abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y’ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi.
29:16 Kandi ntibazongera kubera inzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by’igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.”