“Mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira.
Ezekiyeli 3:17
Imirongo ikikije uyu
3:16 Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
3:17 “Mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira.
3:18 Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.