“Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
Ezekiyeli 3:20
Imirongo ikikije uyu
3:19 Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
3:20 “Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
3:21 Ariko nuburira umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha na we ntakore icyaha, ni ukuri azabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi nawe uzaba urokoye ubugingo bwawe.”