“‘Etiyopiya na Puti na Ludi n’abantu b’uruvange bose, na Kubi n’abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n’inkota.
Ezekiyeli 30:5
Imirongo ikikije uyu
30:4 Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n’abantu babo n’imfatiro zaho zisenywe.
30:5 “‘Etiyopiya na Puti na Ludi n’abantu b’uruvange bose, na Kubi n’abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n’inkota.
30:6 “ ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandi ubwibone bw’ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwa n’inkota uhereye ku munara w’i Sevene. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.