Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.
Ezekiyeli 31:3
Imirongo ikikije uyu
31:2 “Mwana w’umuntu, ubwire Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera?
31:3 Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.
31:4 Wakujijwe n’amazi menshi imuhengeri hawutera gukura neza, imigezi yaho yatemberaga impande z’aho watewe zose, ukayobora imigende yawo y’amazi ku biti byose byo mu gasozi.