Nzatuma inteko z’ingabo zawe zisenyurwa n’inkota z’intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.
Ezekiyeli 32:12
Imirongo ikikije uyu
32:11 “Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho.
32:12 Nzatuma inteko z’ingabo zawe zisenyurwa n’inkota z’intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.
32:13 Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw’amazi menshi, kandi nta kirenge cy’umuntu kizongera kuyatoba, habe n’inzara z’amatungo.