Ezekiyeli 32:24

“Aho ni ho Elamu ari we n’inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y’isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy’abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo.

Imirongo ikikije uyu

32:23 ibituro byabo biri mu ndiba y’urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, kandi ari bo bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho.

32:24 “Aho ni ho Elamu ari we n’inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y’isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy’abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo.

32:25 Igisasiro cye bagishyize hagati y’abishwe ari kumwe n’inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo, hagati y’abishwe ni ho yashyizwe.

Ubuhinduzi n’inkomoko