“Ariko uzavunagurikira hagati y’abatakebwe, uryamishwe hamwe n’abicishijwe inkota.
Ezekiyeli 32:28
Imirongo ikikije uyu
32:27 Kandi ntibazaryamana n’intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimu zifite intwaro zazo z’intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumuro byabo bigahambanwa n’amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeye ubwoba mu gihugu cy’abariho.
32:28 “Ariko uzavunagurikira hagati y’abatakebwe, uryamishwe hamwe n’abicishijwe inkota.
32:29 “Aho ni ho Edomu ari we n’abami be n’ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n’abicishijwe inkota. Bazarambararana n’abatakebwe, n’abamanuka bajya mu rwobo.