Ezekiyeli 33:27

“Uku ni ko uzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa n’inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n’inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n’icyorezo.

Imirongo ikikije uyu

33:26 Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’

33:27 “Uku ni ko uzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa n’inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n’inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n’icyorezo.

33:28 Kandi igihugu nzagihindura umwirare n’igitangarirwa, ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagira uhanyura.

Ubuhinduzi n’inkomoko