Ezekiyeli 33:7

“Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.

Imirongo ikikije uyu

33:6 Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’

33:7 “Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.

33:8 Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.

Ubuhinduzi n’inkomoko