Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
Ezekiyeli 33:9
Imirongo ikikije uyu
33:8 Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.
33:9 Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
33:10 “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu n’ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’