Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk’uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry’urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.
Ezekiyeli 35:11
Imirongo ikikije uyu
35:10 “‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n’ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze.
35:11 Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk’uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry’urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.
35:12 Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeli ukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.”