Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi.
Ezekiyeli 36:12
Imirongo ikikije uyu
36:11 Nzabagwizaho abantu n’amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.
36:12 Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi.
36:13 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantu ugatuma ubwoko bwawe buba impfusha”,