Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.
Ezekiyeli 36:24
Imirongo ikikije uyu
36:23 Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
36:24 Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.
36:25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n’ibigirwamana byanyu byose.