Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”
Ezekiyeli 36:7
Imirongo ikikije uyu
36:6 “Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n’uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n’amahanga.
36:7 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”
36:8 “‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.