Ezekiyeli 37:10

Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.

Imirongo ikikije uyu

37:9 Maze arambwira ati “Hanurira umuyaga, uhanure mwana w’umuntu, maze ubwire umuyaga uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturuke mu birere bine wa mwuka we, uhuhe muri iyo mirambo kugira ngo ibeho.’ ”

37:10 Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.

37:11 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, ayo magufwa ni ay’ab’inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’

Ubuhinduzi n’inkomoko