Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramo mwa bwoko bwanjye mwe.
Ezekiyeli 37:13
Imirongo ikikije uyu
37:12 Nuko rero hanura ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli.
37:13 Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramo mwa bwoko bwanjye mwe.
37:14 Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.