Maze uzihambiranyemo inkoni imwe, kugira ngo zihinduke imwe mu kuboko kwawe.
Ezekiyeli 37:17
Imirongo ikikije uyu
37:16 “Nuko mwana w’umuntu, wishakire inkoni maze uyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n’iy’Abisirayeli bagenzi be.’ Maze ushake indi nkoni uyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n’iy’inzu y’Abisirayeli bose bagenzi be.’
37:17 Maze uzihambiranyemo inkoni imwe, kugira ngo zihinduke imwe mu kuboko kwawe.
37:18 Maze igihe abantu b’ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanurira impamvu z’ibyo?’