Sheba na Dedani n’abagenza b’i Tarushishi n’imigunzu y’intare yaho yose bazakubaza bati ‘Mbese uzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n’izahabu, no gushorera amatungo n’ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’
Ezekiyeli 38:13
Imirongo ikikije uyu
38:12 kugira ngo uramburire ukuboko kwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n’ibintu kandi butuye mu isi hagati.’
38:13 Sheba na Dedani n’abagenza b’i Tarushishi n’imigunzu y’intare yaho yose bazakubaza bati ‘Mbese uzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n’izahabu, no gushorera amatungo n’ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’
38:14 “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanure maze ubwire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi, igihe ubwoko bwanjye Isirayeli buzaba bwiraye, mbese ntuzabimenya?