maze uzazamuka utere ubwoko bwanjye Isirayeli umeze nk’igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y’imperuka nzatuma utera igihugu cyanjye kugira ngo amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.
Ezekiyeli 38:16
Imirongo ikikije uyu
38:15 Icyo gihe uzaza uvuye mu gihugu cyawe ahahera h’ikasikazi, wowe n’amahanga menshi ari kumwe nawe bose bagendera ku mafarashi, igitero kinini n’ingabo nyinshi,
38:16 maze uzazamuka utere ubwoko bwanjye Isirayeli umeze nk’igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y’imperuka nzatuma utera igihugu cyanjye kugira ngo amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.
38:17 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugaga kera cyane, mvugiye mu bagaragu banjye b’abahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera?