Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugira izo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Ezekiyeli 39:10
Imirongo ikikije uyu
39:9 Maze abatuye mu midugudu ya Isirayeli bazasohoka bacane intwaro bazitwike, ingabo nto n’inini n’imyambi n’inshyimbo n’amacumu, bazamara imyaka irindwi bakizitwika.
39:10 Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugira izo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
39:11 “‘Uwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cy’abagenzi kiri aherekera iburasirazuba h’inyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi n’inteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi.