Muzarya inyama z’intwari kandi munywe amaraso y’abami bo mu isi, n’ay’amasekurume y’intama n’ay’abana bazo, n’ay’ihene n’ay’amapfizi byose ari ibibyibushye by’i Bashani.
Ezekiyeli 39:18
Imirongo ikikije uyu
39:17 “Nuko rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugira ngo murye inyama kandi munywe n’amaraso.
39:18 Muzarya inyama z’intwari kandi munywe amaraso y’abami bo mu isi, n’ay’amasekurume y’intama n’ay’abana bazo, n’ay’ihene n’ay’amapfizi byose ari ibibyibushye by’i Bashani.
39:19 Kandi muzarya ibinure muhage munywe n’amaraso musinde, iby’igitambo nabatambiriye.