Nabagiriye nabi nkurikije umwanda wabo n’ibicumuro byabo, mbima amaso yanjye.
Ezekiyeli 39:24
Imirongo ikikije uyu
39:23 Kandi amahanga azamenya yuko ab’inzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumuro byabo, kuko bancumuyeho bigatuma mbakuraho amaso nkabatanga mu maboko y’ababisha babo, bose bakicishwa inkota.
39:24 Nabagiriye nabi nkurikije umwanda wabo n’ibicumuro byabo, mbima amaso yanjye.
39:25 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire ab’inzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cy’izina ryanjye.