Utwumba two ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba twari dutatu mu ruhande rumwe, n’utundi dutatu mu rundi ruhande. Twose twari urugero rumwe, n’ibikingi byaryo by’impande zombi byari urugero rumwe.
Ezekiyeli 40:10
Imirongo ikikije uyu
40:9 Maze agera ibaraza rindi ry’irembo riba mikono munani, ibikingi byaryo biba mikono ibiri kandi iryo baraza ry’irembo ryari aherekeye ku nzu.
40:10 Utwumba two ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba twari dutatu mu ruhande rumwe, n’utundi dutatu mu rundi ruhande. Twose twari urugero rumwe, n’ibikingi byaryo by’impande zombi byari urugero rumwe.
40:11 Agera ubugari bwo mu bikingi by’irembo buba mikono cumi, kandi uburebure bw’irembo buba mikono cumi n’itatu.