Ezekiyeli 40:22

Amadirishya yo kuri ryo, n’amabaraza yo kuri ryo n’imikindo yaho, byari bihwanyije urugero n’irembo ry’aherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiye ku rwuririro rw’intambwe ndwi, n’amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye.

Imirongo ikikije uyu

40:21 Utwumba two kuri ryo twari dutatu mu ruhande rumwe n’utundi dutatu mu rundi ruhande. Ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo byari bihwanyije urugero n’irembo rya mbere, uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu.

40:22 Amadirishya yo kuri ryo, n’amabaraza yo kuri ryo n’imikindo yaho, byari bihwanyije urugero n’irembo ry’aherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiye ku rwuririro rw’intambwe ndwi, n’amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye.

40:23 Irembo ry’aherekeye ikasikazi n’iry’aherekeye iburasirazuba yari yerekeranye n’amarembo y’urugo rw’imbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugeza ku rindi haba mikono ijana.

Ubuhinduzi n’inkomoko